Uyu mwiherero wahuje wahuje abayobozi ba JA ku rwego rw’itorero, komite ya JA mu ntara, komite ya JA muri station na komite ya JA ku rwego rwa Field. Uyu mwiherero wabereye kuri Nyagatare University SDA church ku wa 21/04/2024
Uyu mwiherero witabiriwe n’aba JA 223. Umushyitsi mukuru yari umuyobozi wa JA muri yunyoni Pr. Rukundo Esaie. Insanganya matsiko y’umwiherero yari: “Tugaruke ku isoko” Yeremiya 6:16 “Uwiteka avuga atya ati “Nimuhagarare mu nzira murebe kandi mubaririze inzira za kera, aho inzira nziza iri abe ari yo munyuramo, ni ho muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu. Ariko barahakana bati ‘Ntituzayinyuramo.’"



Icyari kigenderewe ni ukugarura aba JA ku ntego nyamukuru y’icyiciro ariyo Agakiza n’umurimo. Hagarutswe ku mateka y’itangira ry’icyiciro hagaragazwa ko umugambi kw’abatangije icyi cyiciro wari uwo gukiza imitima.
Umuyobozi wa JA muri yunyoni yibukije gahunda zose zitegenijwe mu cyiciro uyu mwaka akangurira aba JA kuzitabira yanabibukije gahunda y’icyiciro abatera umwete wo kuyubahiriza.
2 comments
Imana ikomeze amaboko yabayobozi kko hakenewe abagabo nyabagabo natagura cg ngo bagushwe, muhagarare gutwa mwa ngabomwe za Yesu.
Bavandimwe kubwumurimo w’Imana kugirango umurimo w’Imana urusheho kujya mbere nuko twe nk’abayobozi dukwiyeguhurizahamwe maze abana b’imana tugatebutsa umunsi wumwami imana