URUGENDO RW’ABAKOZI BA NERF

Information March 21, 2023

Nk'uko Yesu yabibwiye abigishwa be ati: “Muze mwenyine ahiherereye, aho abantu bataba muruhuke ho hato.Kuko hāri benshi banyuranamo bikaba ari urujya n'uruza, babura uko barya.” Mk 6:31. Uko niko nyuma yimirimo itoroshye y'ibihe by'uburumbuke bukorwa m'ukwezi kwa mbere n'ukwa kabiri, ubuyobozi bwa Field y'uburasirazuba bw'amajyaruguru bateguye urugendo rw'abakuru b'intara, abakozi ba Field bo mubiro n'abo bashakanye. Rwarurugendo rugamije gushima Imana k'ubw'imirimo ikomeye yakoresheje abana bayo, kuruhuka no gusubizwamo imbaranga no gutegura gahunda z'umurimo ziri imbere. Urugendo rwatangiriye ku biro bya Filed mu gitondo kare saa kumi n'imwe n'igice rukomereza ku biro bya Union y'u Rwanda. Rwabaye urugengo rwaranzw n'ibyishimo kandi mu rugendo rwose Imana yabanye na twe.

Uru rugendo ruri hagati y'amasaha 4 na 5 amaherezo rwaje gusohora ku biriro by'ubuyobozi bwa Union y'u Rwanda. Byari umunezero mu kongera guhura kwa benshi cyane cyane ku bafasha b'abapastoro.

01image
03 Image

Umuyobozi wa Union ubwe niwe watwakiriye mu rugwiro rwinshi, hanyumya adutambagiza mu biro by'abakozi bose ba Union ahere ku biro bye ubwe. Inyubako ya uninion y'urwanda ari nayo ikoreramo ni inubako igizwe n'amazu arindwi agerekeranye. Ibiro by'umuyobozi wa Union bikaba biri ku nzu ya 7.

Nyuma yo gusura ibiro, abakozi ba NERF twese turikumwe n'umuyobozi wa Union n'umuyobozi ushinzwe ubusonga muri Union twagarutse mu cyumba cy'inama. Twicaye mu miryango ine igize Field y'ubiurasirazubaba bw'amajyaruguru y'u Rwanda. Mu rwego rwo kongera imbaraga mu mikorere, ubuyobozi bwa Field bwashyize intara zigize field mu miryango ine. Buri muryango ukaba ugizwe n'intara 5 cyangwa 6, ukagira umuyobozi wawo n'umukozi wo kuri Field w'umujyanama wawo. Kuri uwo munsi, buri muryango wose wari wicaye ukwawo kandi bafasha b'abakuru b'intara n'ababakuru b'itorero bayobora imishinga y'intara babaga bambaye imyambaro isa.

Iyo miryango niyo iyi:

1. GADI

JURU

KABARORE

MUNINI

RUKARA

RWAGITIMA

RWANKUBA

2. GEDEON

KABUGA

KIGARAMA

MIMURI

NGARAMA

REMERA

RUKOMO

3. YOZEFU

GAKONI

NYABITEKERI

NYAGATARE

NYAKIGANDO

RUBAGABAGA

NYAGATARE UNIVERSITY

4. YUDA

BUGARAGARA

GATEBE

KARAMBI

MATIMBA

NTOMA

DSC 0257
DSC 0260

Nyuma y'amasengesho yo gushimira Imana yatuyoboye mu rugendo no kuyiragiza gahundazose z'uwo minsi, umuyobozi wa NEFR yeretse abayobozi ba y'Union itsinda yaje ayoboye ryari rigigizwe n’abayobozi bakorera ku biro bya Field n’abo bashakanye n’abayobozi b’intara n’ab’imishinga y’intara n’abo bashakanye. (Ubusanzwe Field y’uburasirazuba bw’amajyaruguru y’u Rwanda igizwe n’intara 16, ariko muri iki gihe hari izindi intara 7 nshya ziri mu igerageza arizo ziswe imishinga y’intara. Ntizirahabwa abayobozi kugeza ubu ziyobowe n’abakuru b’itorero batowe na bagenzi babo).

Nyuma yo kwerekwa itsinda ryari riteraniye aho, abayobozi bombi (Umuyobozi wa y'Union n'uw'ubusonga muri Union) baduha inama zitandukanye zo kudukomeza mu murimo no kutwongeramo imbaraga.

Tumaze kwakira inama z’abayobozi twerekeje aho twagombaga gufatira amafunguro no kujya inama z’umurimo. Tumaze gufungura umuyobozi wa Field yafunguye ibiganiro dufata ingamba zitandukanye z’umurimo. Twavuze kuri TMI iri mu kwezi kwa 5/2023, twavuze ku busonga mu mezi ari imbere kdi dutekereza ku mwiherero w’abakuru b’itorero uzakomeza ku nozwa.

DSC 0457

Ibiganiro byashojwe n’amasengesho yo kwiragiza Imana mu rugendo no kuyishimira uko yabanye natwe, hakurikiyeho gutaha. Turashima Imana yaturinze muri urwo rugendo, ikaruduheramo amasomo menshi kandi meza. Turizera ko ingamba z’umurimo yadushoboje gufata izanadushoboza kuzishyira mu bikorwa.

Tanga Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *