Moving Forward: Nyagatare School Project (NERF)

Update August 29, 2023

ndababwira ukuri yuko mwaba mufite kwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira uyu musozi muti ‘Va hano ujye hirya’ wahava, kandi ntakizabananira.

Matayo 17:20

Turabasuhuje mwese baterankunga b’umushinga wishuri rya Field amajyaruguru y’uburasirazuba bw’u Rwanda,

Tunejejewe no kubagezaho amakuru ashimishije kubyerekeye umushinga w'ishuri rya Nyagatare, aho uburezi no kwizera bijyana. Mu gihe imirimo y’igika cya 1 cy’inyubako kijya mbere, imirimo y’ubwubatsi irajyana no gushyiraho umusingi wo kwizera, ako kwizera kuzamurikira umucyo ko. Reka turebe uburyo uyu mushinga uganisha ku ntego yacu yo kwamamaza ukwizera kwacu.

IGIKA CYA 1 CY’INYUBAKO

Tunejejwe no kubamenyesha ko Igika cya 1 cy’inyubako kigenda neza rwose. Kuri ubu, ibyumba 12 byo kwigiramo n’ubwiherero by’ishuri birimo birubakwa. Ariko uyu mushinga urenze inyubako y’ibigaragara gusa – ugera no kunyubako itagaragara.

DSC 3826
WhatsApp Image 2023 08 30 at 19.31.14

REKA UMUCYO WAWE URABAGIRANE: GUSANGIRA KWIZERA

Nk’uko umucyo umuriki mu cyumba, turifuza ko iri shuri riba umuhamya w’ibyo twizera. Muri Matayo 5: 14-16, Bibiliya iratubwira iti: “Muri umucyo w'isi... Abe ariko umucyo wanyu ubonekera imbere y’abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mu ijuru” Iri shuri ni uburyo bwo bwo guhesha Imana icyubahiro.

DSC 3820
DSC 3821

KUGARAGAZA ITANDUKANIRO

Ntabwo tuzamura inkuta gusa; ahubwo turubaka icyanya, aho uburezi no kwizera bibangikana. Muri Matayo 28: 19-20 Yesu yatubwiye kwamamaza kwizera kwacu, “Mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa.” Ku bw’iri shuri, turimo gukora ibyo - kwigisha no gushishikariza abanyeshuri kuba abantu beza bayoborwa no kwizera.

Dukomeje kwishimira uru rugendo ruhuriza hamwe uburezi no kwizera. Buri ntambwe yose dutera, buri tafari ryose dushyizeho, bidufsaha kubaka icyanya kwizera kuzakuriramo.

Mukomeze kuba hafi mu gihe tubagezaho amakuru mashya ajyanye n’iyi nyubako!

    1 comments

  • | November 22, 2023 at 6:40 pm

    Imana ibahe imigisha myinshi mwarakoze,nimukomeze umurimo tubari inyuma ikirenze ibyo,Imana iri kumwe namwe.

Tanga Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *