"Ibyiringiro kuri Afurika" ni ibyigisho bidasanzwe biri kubera muri Diviziyo yo hagati n' Uburazirazuba bw' Afurika. Ni Ibyigisho bigize gahunda y' itorero ry' Abadiventisiti b'Umunsi wa karindwi y' Ivugabutumwa izageza muri 2025. Kuva ku ya 2-16 Nzeri 2023.
Pasitoro Mark Finleyumuvugabutumwa mpuzamahanga, Ari i Nairobi, muri Kenya, kugira ngo adusangize ubutumwa bw'ingenzi. Iri vugabutumwa ryahawe agaciro gakomeye kuko rizajya ritambuka mu bice byose bya Diviziyo yacu, Rizagera ku bantu babarirwa muri za miriyoni.