Imiterere y'umubiri w'umuntu igaragaza ko hariho uwayihanze. Abahanga mu by'ubumenyi batubwira ko ubwonko bubika kandi bukibuka amashusho yabwinjiyemo, buhuriza hamwe kandi bugatanga ibisubizo by'ibibazo, bumenya ibyiza, burimenya, kandi bwifuza guteza imbere ibyiza muri buri muntu. Umurimo w'amashanyarazi ukomoka mu bwonko ni wo utuma imihore y'umubiri wacu ikora.
Bya byuma kabuhariwe (ordinateri) na byo bikoreshwa n'imbaraga z'amashanyarazi. Nyamara ubwonko bw'umuntu ni bwo bwavumbuye ibyo byuma kabuhariwe, umuntu arabirema, abibwira n'icyo bigomba gukora.
Ni na cyo cyatumye umunyazaburi afata umwanzuro ko umubiri w'umuntu uvuga ku Muremmyi w'igitangaza mu ijwi riranguruye kandi risobanutse. Yagize ati
"Ndagushimira uko naremwe uburyo buteye ubwoba, butangaza; Imirimo wakoze ni ibitanghaza: ibyo umutima wanjye ubizi neza."-- Zaburi 139:14.
Si ngombwa ko tujya kure gushakirayo " ibikorwa " by'Imana. Imiterere ihambaye y'ubwonko bw'umuntu, hamwe n'indi myanya y'umubiri ni " ibikorwa " by'Imana, kandi byerekana umuhanzi ufite ubuhanga butagerwa. Nta pombo yakozwe n'umuntu yagereranywa n'umutima w'umuntu. Nta cyuma kabuhariwe (ordinateri) cyagereranywa n'imikorere y'ubwonko bwacu. Nta televiziyo (Inyerekanamashusho) yagira imikorere ishyitse yahwana n'ijwi, ugutwi n'ijisho by'umuntu. Nta byuma bizana amafu cyangwa bishyushya ahantu byakora umurimo wahwana n'ukorwa n'izuru ryacu, ibihaha byacu, cyangwa uruhu rw'umubiri wacu. Imiterere ihambaye y'umubiri w'umuntu igaragaza ko hariho umuhanzi uhebuje wawuhanze, kandi uwo wawuhanze ni Imana. Umubiri w'umuntu ugizwe n'ingingo zishyitse - zose zifitanye isano, kandi ziremye neza. Ibihaha n'umutima, uturandaryi (nerfs) n'imihore, byose bikora umurimo ukomeye cyane usohozwa kubera ko hari undi murimo ukomeye uba wakozwe. Tuvuge ko ufite ibiceri icumi, byanditseho inomero imwe kugeza ku icumi (buri giceri gifite inomero imwe uramutse ubitondekanyije uhereye kugifite inomero imwe ukageza ku gifite iya cumi, warangiza ukabishyira mu mufuka wawe ukabisandazamo ubivangevanga, warangiza ukabivanamo kimwe kimwe. Mbese wabivanamo bikurikiranye ku nomero nk'uko wabishyizemo? Dukurikije amategeko y'imibare, mu mahirwe miliyari icumi, waba ufite amahirwe incuro imwe gusa yo gusohora bya biceri mu mufuka bikurikiranye kuva ku nimero imwe kugeza ku icumi. Noneho zirikana amahirwe umwanya umwe w'umubiri mu myanya cumi wajya ugira kugira ngo ukore! Igifu, ubwonko, umutima, umwijima, imitsi ya ruboroga iyobora amaraso, imitsi mito, impyiko, amatwi, amaso n'amenyo. Byose bikurira icyarimwe kandi bigatangira gukora mu gihe kimwe. Ni ibihe bisobanuro nyakuri umuntu yatanga ku miterere y'umubiri w'umuntu imeze ityo?
Then God said, ‘Let Us make man in Our image, according to Our likeness’ . . . . so God created man in His own image; in the image of God He created him; male and female He created them
Genesis 1:26, 27
Umugabo wa mbere n'umugore wa mbere nti bapfuye kubaho. Bibiliya ihamya ko Imana yaturemye ku ishusho yayo. Yadutekerejeho, hanyuma iraturema tubaho.