Ikigaragaza ko Imana ibaho ntikigarukira gusa ku miterere y'umubiri wacu; ahubwo gisakaye no ku ijuru hose. Reka tube turetse amatara y'umugi, maze nijoro urarame urebe ku ijuru. Kirya gicu gifite umweru w'amata kiba kiri hirya inyuma y'inyenyeri ari na cyo twita Ijuru ry'Amata, burya ni urusobekerane rw'inyenyeri miliyari na miliyari zirabagirana umucyo w'amazuba azirasaho asa n'iryacu. Ndetse mu by'ukuri, izuba ryacu hamwe n'indi mibumbe rimurikira, burya na byo bigize Ijuru ry'Amata. Nyamara kandi Ijuru ry'Amata ryacu, mu buryo bwo gucishiriza gusa, rigizwe n'urusobekerane miliyari ijana rutatse inyenyeri.
Umuntu akoresheje ibyuma kabuhariwe byabigenewe, yashobora kubona inyenyeri z'urwo rusobekerane ari hano ku isi. Ngicyo icyateye umunyazaburi gufata umwanzuro ko inyenyeri na zo zivuga iby'Umuremyi wuje ikuzo. Yagize ati
" Ijuru rivuga icyubahiro cy'Imana, isanzure ryerkana imirimo y'Intoki zayo. ..." Zaburi 19:1-3
Zaburi 19:1-3
None se umwanzuro nyakuri twafata ni uwuhe, iyo twitegereje imiterere ihambaye n'ubunini bw'ijuru n'isi?
" Mbere na mbere Imana yaremye ijuru n'isi." Itangiriro 1:1." Yabanjirije byose, kandi byose bibeshwaho na we."
Abakolosayi 1:17.
Ibyaremwe byose bigaragaza Imana Umuhanzi uhebuje abandi, ikaba n'Umuremyi Utarondorwa. Mu magambo yumvikana, " mbere na mbere Imana," tubona igisubizo cy'ibanga ry'ubuzima. Hariho Imana yaremye buri kintu cyose.
Muri iki gihe hari inzobere mu by'ubumenyi (science) zemera ko Imana ibaho. Dr Arthur Compton, umunyabugenge wegukanye igihembo cya Nobel, yagize icyo avuga kuri uyu murongo wo mu Byanditswe tubonye haruguru, agira ati
"Ku rwanjye ruhande, kwizera gutangirana no kwiyumvisha ko hariho ikinyabuzima gihebuje ibindi gifite ubwenge bwatumye ijuru n'isi bibaho kandi kikarema n'umuntu. Kuri jye kugira kwizera ntibingoye, kuko ahari igishushanyombonera, haba hari n'ubuhanga bukomoka ku Mana. Isi n'Ijuru byaremanywe gahunda, bigaragaza Imana, bishimangira ukuri gukubiye muri aya magambo ngo "mbere na mbere Imana."
Bibiliya ntigerageza kugaragaza ko Imana ibaho, ahubwo ivuga ko ibaho. Dr Arthur Conklin, umuhanga waminuje mu by'ibinyabuzima, yagize ati
"Kwibwira ko ubuzima bwaba bwarabayeho ku buryo bw'impanuka, ni kimwe no kwibwira ko inkoranyamagambo ya rurangiza yaba yarabayeho biturutse ku kintu cyasandariye mu nzu icururizamo ibitabo."
"Mbere na mbere Imana yaremmye ijuru n'isi."
Itangiriro 1:1
Tuzi neza ko abantu batarema ibintu mu busa. Dushobora kubaka ibintu tukagira ibyo tuvumbura, ndetse tugatera ibindi.
Kubwanjye, kwizera gutangirana no kumenya ko ubwenge bwikirenga bwazanye isanzure kandi ikarema umuntu. Ntabwo bigoye kuri njye kugira uku kwizera, kuko bidashoboka ko aho hariho umugambi haba ubwenge - isanzure rifite gahunda, rigenda rihinduka rihamya ukuri kw'amagambo akomeye kuruta ayandi yose yavuzwe.
'Mbere na mbere Imana.'
Nyamara nta kintu twigeze turema tukivanye mu busa, nubwo kaba agakeri gato cyane hanyuma y'utundi, cyangwa se akababi k'ururabyo.Ibidukikije byose bivuga biranguruye ko Imana ari yo yahanze ibintu, irabirema kandi ni yo ibibeshaho. Igisubizo kimwe rukumbi cy'ukuri ku byerekeye inkomoko y'ijuru, iyi si n'abantu, ni Imana.