Abantu bisabira umwami
Samweli amaze gusaza, agira abahungu be abacamanza b’Abisirayeli. 2 Imfura ye yitwaga Yoweli, uw’ubuheta yitwaga Abiya. Bari abacamanza b’i Bērisheba. 3 Ariko abahungu be ntibagendana ingeso nk’ize, ahubwo bakiyobagiriza gukunda ibintu, bagahongerwa, bagaca urwa kibera. 4 Nuko abakuru ba Isirayeli bose baherako baraterana, basanga Samweli i Rama. 5 Baramubwira bati “Dore uri umusaza kandi abahungu bawe ntibagendana ingeso nk’izawe, none rero utwimikire umwami ajye aducira imanza nk’ayandi mahanga yose.” 6 Ariko iryo jambo ribabaza Samweli ubwo bavugaga bati “Uduhe umwami wo kujya aducira imanza.” Nuko Samweli abitura Uwiteka. 7 Maze Uwiteka abwira Samweli ati “Emerera abo bantu ibyo bagusabye byose kuko atari wowe banze, ahubwo ni jye banze ngo ntaba umwami wabo.
1 Samweli 8:1-7
Niba mwagize ikibazo cyangwa igitekerezo, twandikire hano hasi!
3 comments
Murakoze cyane kuduhwitura.
Abaturanyi bacu ntidukwiriye kubemerera ko badukura kumahame yo kubaha Imana twamenye.
Ahubwo dukwiriye kubamurikishiriza umucyo wo kubaha Imana dufute.
Imana ibidufashemo.
Imana ibahe umugisha nukuri nibyiza
Imana ibahe umugisha