Yesu akiza umugore wari umaze imyaka cumi n’ibiri ari mu mugongo
25 Nuko hariho umugore wari mu mugongo, wari ubimaranye imyaka cumi n’ibiri, 26 ababazwa n’abavuzi cyane benshi bagerageza kumukiza, bamumarisha ibintu bye byose abitangamo ingemu, ariko ntibagira icyo bamumarira ahubwo arushaho kurwara. 27 Yumvise ibya Yesu araza aca mu bantu, amuturuka inyuma akora ku mwenda we, 28 kuko yari yibwiye ati “Ninkora imyenda ye gusa ndakira.” 29 Uwo mwanya isoko y’amaraso irakama, amenya mu mubiri we yuko akize cya cyago. 30 Yesu na we yiyumvamo ko ubushobozi bumugabanutsemo, ahindukira abyigana n’abantu arababaza ati “Ni nde ukoze umwenda wanjye?” 31 Abigishwa be baramusubiza bati “Ese ye, abantu barakubyiga nawe ukagira ngo ‘Ni nde unkozeho?’ ” 32 Abararanganyamo amaso agira ngo abone umukozeho. 33 Uwo mugore aratinya, ahinda umushyitsi kuko azi ikimubayeho, araza amwikubita imbere amubwira iby’ukuri byose. 34 Aramubwira ati “Mwana wanjye, kwizera kwawe kuragukijije, wigendere amahoro ukire rwose icyago cyawe.”
Mariko 5:25-34
Niba mwagize ikibazo cyangwa igitekerezo, twandikire hano hasi!