Indirimbo ya 230: Wibuk' Imigisha Wahawe
1. N’ ubwo waterwa n’ amakuba menshi,
Maz’ akagutera kwiheba cyane,
Ibuk’ imigisha yose wahawe,
Ibyo yakoze biragutangaza.
Gusubiramo
Wibuk’ imigisha wahawe; Wibuk’ imigisha y’ Imana;
Imigisha Iman’ iguha, Ibyo yakoze biragutangaza.
2. Uhor’ uremerewe n’ amaganya,
Umusarab’ urakuremereye,
lbuk’ imigisha yose wahawe,
Uhor’ ubiririmb’ uko bukeye.
Gusubiramo
3. N’ ubon’ abandi bafit’ ubutunzi,
Wibuk’ ubwo Yesu yasezeranye,
Wibuk’ imigisha yos’ utagura,
Ingororano yaw’ iri mw’ ijuru.
Gusubiramo
4. N’ ubwo wab’ utewe n’ impagarara,
Ntizizaguhagarik’ umutima,
Wibuke k’ ufit’ abamarayika,
Bazakurinda baguhumurize.
Gusubiramo
Niba mwagize ikibazo cyangwa igitekerezo, twandikire hano hasi!