“Ukwezi k'Ukwakira kwagenwe n'abakristo ku isi hose nk'ukwezi ko kuzirikana ubugabura kugira ngo abapasitoro n'abakora uwo murimo w'ubugabura bahabwe agaciro. Inteko nkuru rusange y’Abadiventisti b’umunsi wa karindwi yashyizeho Ku Isabato, 12 Ukwakira, 2024kubera icyubahiro gikwiye abagabura bacu.”
Inkomoko y' Amagambo: Elder’s Digest
Ni muri ubwo buryo, Field y’amajyaruguru y’uburasirazuba bw’u Rwanda imaze imyaka ine yizizhiza uwo munsi ngarukamwaka. Muri uyu mwaka wa 2024 byari agahebuzo. Hirya no hino mu ntara zitandukanye, abizera bagiye bategura uyu munsi wo kuzirikana umurimo w’umugabura. Bateguye amagambo yo kubakomeze no kubatera umwete mu nshingano zikomeye bashinzwe, Bagize igihe cyo kubasengera, babahaye impano, keke ndetse babategurira n’amafunguro.