Umugoroba w'isi

Cyateguwe na Pr. Byiringiro Aime

Ivugabutumwa 10 Mata, 2024

Yicaye ku musozi wa Elayono, abigishwa baza aho ari biherereye baramubaza bati “Tubwire, ibyo bizaba ryari, n’ikimenyetso cyo kuza kwawe n’icy’imperuka y’isi ni ikihe?” Yesu arabasubiza ati “Mwirinde hatagira umuntu ubayobya, kuko benshi bazaza biyita izina ryanjye bati ‘Ni jye Kristo’, bazayobya benshi. Muzumva iby’intambara n’impuha z’intambara, mwirinde mudahagarika imitima kuko bitazabura kubaho, ariko imperuka izaba itaraza. Ishyanga rizatera irindi shyanga, n’ubwami buzatera ubundi bwami, hazabaho inzara n’ibishyitsi hamwe na hamwe.

Ariko ibyo byose bizaba ari itangiriro ryo kuramukwa. “Ubwo ni bwo bazabagambanira ngo mubabazwe, ndetse bazabica, muzangwa n’amahanga yose abahora izina ryanjye. 10 Ni bwo benshi bazasubira inyuma, bazagambanirana bangane. 11 N’abahanuzi benshi b’ibinyoma bazaduka bayobye benshi. 12 Maze kuko ubugome buzagwira, urukundo rwa benshi ruzakonja. 13 Ariko uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa. 14 Kandi ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize. 15 “Ariko ubwo muzabona ikizira kirimbura cyahanuwe n’umuhanuzi Daniyeli gihagaze Ahera, (ubisoma abyitondere), 16 icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi,

17 n’uzaba ari hejuru y’inzu ye ntazamanuka ngo atware ku bintu byo mu nzu ye, 18 n’uzaba ari mu mirima ye ntazasubira imuhira ngo azane umwenda we. 19 Abazaba batwite n’abonsa muri iyo minsi bazabona ishyano. 20 Namwe musengere kugira ngo guhunga kwanyu kutazabaho mu mezi y’imbeho cyangwa ku isabato, 21 kuko muri iyo minsi hazabaho umubabaro mwinshi, utigeze kubaho uhereye ku kuremwa ku isi ukageza none, kandi ntuzongera kubaho. 22 Iyo minsi iyaba itagabanijweho ntihajyaga kuzarokoka n’umwe, ariko ku bw’intore iyo minsi izagabanywaho. 23 “Icyo gihe umuntu nababwira ati ‘Dore Kristo ari hano’, n’undi ati ‘Ari hano’, ntimuzabyemere. 24 Kuko abiyita Kristo n’abahanuzi b’ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n’ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n’intore niba bishoboka. 25 Dore mbibabwiye bitaraba. 26 “Nuko nibababwira bati ‘Dore ari mu butayu’, ntimuzajyeyo, cyangwa bati ‘Dore ari mu kirambi’, ntimuzabyemere. 27 Kuko nk’uko umurabyo urabiriza iburasirazuba ukabonekera aho rirengera, ni ko no kuza k’Umwana w’umuntu kuzaba. 28 “Aho intumbi iri hose, ni ho inkongoro ziteranira.

29 “Ariko hanyuma y’umubabaro wo muri iyo minsi,
uwo mwanya ‘Izuba rizijima,
    n’ukwezi ntikuzava umwezi wako,
n’inyenyeri zizagwa ziva mu ijuru,
    n’imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega.’

30 Ubwo ni bwo ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu kizabonekera mu ijuru, n’amoko yose yo mu isi ni bwo azaboroga abonye Umwana w’umuntu aje ku bicu byo mu ijuru, afite ubushobozi n’ubwiza bwinshi.31 Azatumisha abamarayika be ijwi rirenga ry’impanda, bateranye intore ze mu birere bine, uhereye impera y’ijuru ukageza iyindi mpera yaryo.

Matayo 24:3-31

Niba mwagize ikibazo cyangwa igitekerezo, twandikire hano hasi!

    1 comments

  • | April 10, 2024 at 10:36 pm

    Reka twese tube maso kuko tutazi igihe umwami azaziramo. Dushimiye Pastor utugejejeho iki kigisho Imana imuhe umugisha.

Tanga Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *