Umwuka n’umugeni barahamagara bati “Ngwino!” Kandi uwumva nahamagare ati “Ngwino!” Kandi ufite inyota naze, ushaka ajyane amazi y’ubugingo ku buntu. 18 Uwumva wese amagambo y’ubuhanuzi bw’iki gitabo ndamuhamiriza nti “Nihagira umuntu uzongera kuri yo, Imana izamwongeraho ibyago byanditswe muri iki gitabo. 19 Kandi nihagira umuntu ukura ku magambo y’igitabo cy’ubu buhanuzi, Imana izamukura ku mugabane wa cya giti cy’ubugingo no ku wa rwa rurembo rwera, byanditswe muri iki gitabo.” 20 Uhamya ibyo aravuga ati “Yee, ndaza vuba.” Amen, ngwino Mwami Yesu.
Ibyahishuwe 22:17-20
Niba mwagize ikibazo cyangwa igitekerezo, twandikire hano hasi!