Wibuk' Imigisha Wahawe
1
N’ ubwo waterwa n’ amakuba menshi,
Maz’ akagutera kwiheba cyane,
Ibuk’ imigisha yose wahawe,
Ibyo yakoze biragutangaza.
Gusubiramo
Wibuk’ imigisha wahawe; Wibuk’ imigisha y’ Imana;
Imigisha Iman’ iguha, Ibyo yakoze biragutangaza.
Wibuk’ imigisha wahawe; Wibuk’ imigisha y’ Imana;
Ibyo yakoze biragutangaza.
2
Uhor’ uremerewe n’ amaganya,
Umusarab’ urakuremereye,
lbuk’ imigisha yose wahawe,
Uhor’ ubiririmb’ uko bukeye.
[Gusubiramo]
3
N’ ubon’ abandi bafit’ ubutunzi,
Wibuk’ ubwo Yesu yasezeranye,
Wibuk’ imigisha yos’ utagura,
Ingororano yaw’ iri mw’ ijuru.
[Gusubiramo]
4
N’ ubwo wab’ utewe n’ impagarara,
Ntizizaguhagarik’ umutima,
Wibuke k’ ufit’ abamarayika,
Bazakurinda baguhumurize.
[Gusubiramo]
Gahunda y' abana
Maze Yesu arabahamagara ati “Mureke abana bato bansange, ntimubabuze kuko abameze batyo ubwami bw’Imana ari ubwabo. Luka18:16
Niba mwagize ikibazo cyangwa igitekerezo, twandikire hano hasi!
3 comments
Umubwiriza Ivan arakoze cyane, reka ibyiringiro byacu byose bishingire kuri Yesu kristo. Imana ibidushoboze mwizina rya Yesu.
thank you brother Ngamije yvan, your future is bright and hope for support church as pastor, let allow christ to in us as our director, thank you once again
Imana iguhe imigisha mwana muto igukomeze impano kd natwe idushoboze kwiringira Yesu we banze ryo kwizera