Ibya Zakayo
1 Yesu agera i Yeriko, arahanyura. 2 Nuko hariho umuntu witwaga Zakayo, yari umukoresha w’ikoro mukuru kandi yari umutunzi.
3 Ashaka kureba Yesu ngo amenye uko asa, ariko ntiyabibasha kuko abantu bari benshi kandi ari mugufi.
4 Arirukanka ajya imbere, yurira umuvumu ngo amurebe kuko yari agiye kunyuraho.
5 Yesu ahageze arararama aramubwira ati “Zakayo, ururuka vuba kuko uyu munsi nkwiriye kurara iwawe.”
6 Yururuka vuba amwakira anezerewe.
7 Abantu bose babibonye barabyivovotera bati “Dorere, agiye gucumbika ku munyabyaha!”
8 Maze Zakayo arahaguruka abwira Umwami Yesu ati “Dore Databuja, umugabane wa kabiri w’ibintu byanjye ndawuha abakene, kandi umuntu wese nambuye ndabimuriha kane.”
9 Yesu aramubwira ati “Uyu munsi agakiza kaje muri iyi nzu, kuko na we ari umwana wa Aburahamu, 10 kandi Umwana w’umuntu yazanywe no gushaka no gukiza icyari cyazimiye.”
Luka 19:1-10
Niba mwagize ikibazo cyangwa igitekerezo, twandikire hano hasi!
1 comments
Murakoze cyane mwuka wera adufashe guca bugufi, bidufasha kugera kuri Yesu Zakayo ni ikitegererezo kuri twe , Pr Daniel Imana Ibahe umugisha, Pr Edson thank for sharing us!