Yesu yiyereka abigishwa be ku Nyanja ya Tiberiya
Yohana 21:1-6
1 Hanyuma y’ibyo Yesu yongera kwiyereka abigishwa be ku Nyanja ya Tiberiya, yiyerekana atya: 2 Simoni Petero na Toma witwa Didumo, na Natanayeli w’i Kana y’i Galilaya, na bene Zebedayo n’abandi bigishwa babiri bari bari kumwe. 3 Nuko Simoni Petero arababwira ati “Ngiye kuroba.” Baramubwira bati “Natwe turajyana nawe.” Barahaguruka bikira mu bwato, ariko bakesha iryo joro ari nta cyo bafashe. 4 Umuseke umaze gutambika Yesu ahagarara mu kibaya cy’inyanja, ariko abigishwa ntibamenya ko ari we. 5 Yesu arababaza ati “Yemwe bana banjye, mufite icyo kurya?” Baramusubiza bati “Nta cyo.” 6 Arababwira ati “Nimujugunye urushundura iburyo bw’ubwato, murafata.” Nuko bararujugunya ntibaba bakibasha kurukurura, kuko ifi zari nyinshi.
Niba mwagize ikibazo cyangwa igitekerezo, twandikire hano hasi!