Kurwanira Ishyaka Uwiteka

Cyateguwe na Pr. Mugiraneza Antoine

Ivugabutumwa 06 Werurwe, 2024

1 Bukeye Abafilisitiya bateranya ingabo zabo kurwana, baziteraniriza i Soko y’i Buyuda, bagerereza kuri Efesidamimu hagati y’i Soko na Azeka. 2 Sawuli n’Abisirayeli na bo baraterana, bagerereza mu kibaya cya Ela, bīrema inteko kurwana n’Abafilisitiya. 3 Abafilisitiya bahagarara ku musozi wo hakurya, Abisirayeli ku wo hakuno, hagati yabo hari ikibaya. 4 Bukeye mu rugerero rw’Abafilisitiya havamo intwari yitwa Goliyati w’i Gati, ikirere cye cyari mikono itandatu n’intambwe imwe y’intoki. 5 Yari yambaye ingofero y’umuringa ku mutwe n’ikoti riboheshejwe iminyururu, kuremera kwaryo kwari shekeli z’umuringa ibihumbi bitanu. 6 Ku maguru yari yambaye ibyuma bikingira imirundi, kandi anigirije agacumu k’umuringa mu bitugu. 7 Uruti rw’icumu rye rwari rumeze nk’igiti kiboherwaho imyenda, kuremera kw’ikigembe cyaryo kwari shekeli z’ibyuma magana atandatu, kandi uwamutwazaga ingabo yamujyaga imbere. 8 Araza arahagarara akomēra ingabo za Isirayeli ati “Kuza kuremera urugamba aho mwabitewe n’iki? Mbese sindi Umufilisitiya, namwe ntimuri abagaragu ba Sawuli? Ngaho nimwihitemo umugabo amanuke ansange.

1 Samuel 17:1-8

Niba mwagize ikibazo cyangwa igitekerezo, twandikire hano hasi!

    4 comments

  • | March 6, 2024 at 5:00 pm

    BURUMBA turabakundaa ibyigisho byanyu biradufasha

  • | March 8, 2024 at 9:16 am

    I think the admin of this website is in fact working
    hard in favor of his web site, for the reason that here every data is quality
    based information.

  • | March 9, 2024 at 3:11 pm

    Great blog you’ve got here.. It’s hard to find good
    quality writing like yours these days. I seriously appreciate people like
    you! Take care!!

  • | April 28, 2024 at 12:36 am

    Thank you for the auspicious writeup. It in truth was once a leisure account it. Look complex to far introduced agreeable from you! However, how can we keep in touch?