Imana ibonekera Yakobo mu nzozi
Yakobo ava i Berisheba, agenda yerekeje i Harani. 11 Agera ahantu araharara buracya, kuko izuba ryari rirenze. Yenda ibuye mu mabuye y’aho araryisegura, aryamaho arasinzira. 12 Ararota, abona urwego rushinzwe hasi rukageza umutwe mu ijuru, abamarayika b’Imana baruzamukiraho bakarumanukiraho. 13 Kandi Uwiteka yari ahagaze hejuru yarwo, aramubwira ati “Ndi Uwiteka Imana ya sogokuru Aburahamu, Imana ya Isaka, iki gihugu uryamyeho nzakiguha ubwawe n’urubyaro rwawe, 14 urubyaro rwawe ruzahwana n’umukungugu wo hasi, uzakwira iburengerazuba n’iburasirazuba n’ikasikazi n’ikusi, kandi muri wowe no mu rubyaro rwawe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha. 15 Dore ndi kumwe nawe, nzakurindira aho uzajya hose, kandi nzakugarura muri iki gihugu, kuko ntazagusiga ntarakora ibyo nkubwiye.”
Itangiriro 28:10-15
Yakobo ahiga umuhigo ati “Imana nibana nanjye, ikandindira muri uru rugendo ngenda, ikajya impa ibyokurya n’ibyo kwambara, 21 nkazagaruka kwa data amahoro, Uwiteka azaba Imana yanjye, 22 n’iri buye nshinze nk’inkingi izaba inzu y’Imana, kandi ku byo uzajya umpa byose, sinzabura kuguha kimwe mu icumi.”
Itangiriro 28:20-22
Niba mwagize ikibazo cyangwa igitekerezo, twandikire hano hasi!
1 comments
Murakoze cyane pastor
Imana ibahe umugisha.
Iyi ngingo irakomeye rwose Kandi reka twibuke ko ubutunzi twaragijwe , tuzabumurika