Twahawe amahirwe amwe rukumbi mu buzima; kandi buri wese akwiriye kwibaza ati, “Ni buryo ki nazigama imbaraga zanjye kugira ngo zizampe inyungu iruta izindi?" Ni buryo ki narushaho gukora icyahesha Imana ikuzo kandi kikagirira umumaro bagenzi banjye?” Kuko ubuzima bugira agaciro gusa igihe bukoreshejwe kugira ngo ibyo bigerweho. {IMN 9:1}
Inshingano y’ibanze dufite imbere y’Imana n’imbere y’abantu ni ukwiteza imbere. Buri mpano Umuremyi wacu yaduhaye ikwiriye kumenyerezwa ikagezwa ku rwego rwo hejuru rw’ubutungane, kugira ngo turusheho gukora ibyiza biruta ibindi tubasha gukora. Bityo, igihe nk’icyo tukimara dukora ibyiza bikenewe kugira ngo habeho ubuzima buzira umuze mu by’umubiri n’intekerezo kandi ubwo buzima bukomeze kubungabungwa. Ntidukwiriye gusigingiza cyangwa ngo tuburizemo inshingano iyo ariyo yose y’umubiri n’iy’intekerezo. Turamutse tubikoze, twazasarura ingaruka zabyo. {IMN 9:2}

Inkomoko: Ellen G White Writings, Inama Ku Mirire
Niba mwagize ikibazo cyangwa igitekerezo, twandikire hano hasi!
7 comments
Imana itubashishe kwitugira amagara mazima ngo duheshe Imana icyubahiro tuyitunganire
Iyigahunda ni nziza mukomeze muduhe
Ibyigisho byinshi
Imana idushoboze kwemera ivugurura , maze imibereho yacu itange icyizere cyejo hazaza maze abatubona bajye babona umuremyi wacu!
Imana idushoboze kwemera ivugurura , maze imibereho yacu itange icyizere cyejo hazaza maze abatubona bajye babona umuremyi wacu!
Yego urakoze cyane rugamba kumenyereza intekerezo zacu kwiteza imbere mubyamwuka ndetse nibitunga imibira yacu
Ikibazo bite kumukristo n’iterambere aho amatorero yacu usanga ubutaka bwitorero buri mugwate ya bank cyangwa bafite ideni rikomeye babereyemo bank ese bitemewe gushingura umutungo w’itorero muri bank

Amen 🙏