Imirire n' Iby' Umwuka

Ntihakagire umuntu uvuga ko yubaha Imana ngo yirengagize kandi akerense imibereho myiza y’umubiri, maze yibwire ko kutirinda atari icyaha, kandi ko bitabasha kugira ingaruka mu by’umwuka. Hariho isano y’ubumwe hagati y’umubiri n’intekerezo zacu. {IMN 40:1}

Ubuzima 27 Mutarama, 2025

Ntihakagire umuntu uvuga ko yubaha Imana ngo yirengagize kandi akerense imibereho myiza y’umubiri, maze yibwire ko kutirinda atari icyaha, kandi ko bitabasha kugira ingaruka mu by’umwuka. Hariho isano y’ubumwe hagati y’umubiri n’intekerezo zacu.[{IMN40:1 }

Ababyeyi bacu ba mbere bagize ibyifuzo byo kutirinda bituma babura iwabo heza mu busitani bwa Edeni. Kwirinda muri byose bidufitiye ubusobanuro burenze ibyo kongera gukomorerwa tugasubizwa muri Edeni twabuze.The Ministry of Healing, 129, 1905 {IMN 40:2}

Kugomera amategeko agenga imibiri yacu ni ukugomera amategeko y’Imana. Yesu Kristo ni Umuremyi wacu. Ni We nkomoko yo kubaho kwacu. Ni We waremye imiterere y’umubiri w’umuntu. Ni We washyizeho amategeko agenga imibiri yacu, nk’uko ari We washyizeho amategeko mbonera agenga imyitwarire y’abantu. Umuntu rero utita kandi ngo ahe agaciro ingeso n’imigenzereze by’imibereho y’umubiri n’ubuzima bwawo, aba agomeye Imana. Benshi mu bavuga ko bakunda Yesu Kristo ntibamugaragariza icyubahiro akwiriye ngo bumvire Uwo wemeye gutanga ubuzima bwe kugira ngo abakize urupfu rw’iteka ryose. Ntabwo ahabwa icyubahiro akwiriye, cyangwa ngo yubahwe, cyangwa ngo abishimirwe. Ibi ubibonera ku buryo bafata nabi imibiri yabo bakayihemukira bagomera amategeko agenga ubuzima bwabo.Manuscript 49, 1897 {IMN 40:3}

Gukomeza kwica amategeko agenga ibyaremwe ni ugukomeza kwica amategeko y’Imana. Uburemere bw’imibabaro n’agahinda tubona mu bantu hirya no hino muri iki gihe, ubumuga, kuba abantu barahindutse ibisenzegeri, abarwayi, no kubura ubwenge byuzuye isi, bihindura isi, ugereranyije n’uko yagombaga kuba ndetse n’uko Imana yari yarayiteguriye kuba, ibitaro by’ababembe; kandi abantu b’iki gihe ni abanyantegenke, nta mbaraga z’umubiri, iz’ibitekerezo n’iz’ubwenge bakifitiye. Ako kaga kose kakomeje kwiyongera uko ibihe byagendaga biha ibindi bitewe n’uko umuntu wacumuye yakomeje kugenda yica amategeko y’Imana. Ibyaha biteye ubwoba bikomeje gukorwa bitewe no kwirundumurira mu irari ry’ibyifuzo bibi.Testimonies for the Church 4:30, 1876 {IMN 41:1}

Gukabya mu mirire, mu minywere, mu gusinzira, ndetse no mu byo tureba ni icyaha. Iyo imbaraga z’ibikorwa by’umubiri n’ubwonko zihurije hamwe mu mibereho myiza bitanga umunezero; kandi uko izo mbaraga zirushaho kwererezwa mu buryo butunganye ni ko umunezero nyakuri urushaho kwiyongera.Testimonies for the Church 4:417, 1880 

Counsels on Diet and Foods

Source: Ellen G White Writings, Counsels on Diet and Foods, Chapter 2

Niba mwagize ikibazo cyangwa igitekerezo, twandikire hano hasi!

    1 comments

  • | January 27, 2025 at 5:15 pm

    Wow

Tanga Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *