Icyigisho Cya V: Pasika

Jul 26 - Aug 01

Ibyigisho Biyobora Abakuze Kwiga Bibiliya August 2, 2025

Aho icyigisho cy'iki cyumweru gishingiye

Kuva 11:1-10; Mika 6:8; Kuva 12: 1-30; 1 Abakorinto 5:7; Kuva 13:14-16; Abaheburayo 11:28..

Icyo kwibukwa

"Kandi uko abana banyu bababajije bati: 'Uyu muhango wanyu ni uw'iki?' Mujye mubasubiza muti: 'Ni igitambo cya Pasika y'Uwiteka, kuko yanyuze ku mazu y'Abisirayeli bari muri Egiputa, agakiza amazu yacu, ubwo yicaga Abanyegiputa" (Kuva 12:26, 27).

Ibindi Byo Kwigwa No Kuzirikanwa

Soma mu gitabo cya Ellen G. White, Abakurambere n'Abahanuzi, igice cyacyo kivuga ibya: "Pasika" pp.221-225.

"Pasika yagombaga kuba urwibutso kandi ikaba n'ikigereranyo, iterekana gusa ugucungurwa bava mu Misiri, ahubwo yatungaga urutoki ugucungurwa gukomeye kurushaho kwari kugiye kuzakorwa na Kristo agakura ubwoko bwe mu bubata bw'icyaha. Umwana w'intama watambwaga ugereranya "Ntama w'Imana," we gusa dufitemo ibyiringiro by'agakiza. Intumwa Pawulo aravuga ati: "Kuki Pasika yacu yatambwe, ari we Kristo" Abakorinto 5:7. Ntibyari bihagije yuko umwana w'intama wa Pasika ubikirwa; ahubwo amaraso yawo yagombaga kuminjagirwa ku nkomanizo z'umuryango. Uko niko ibyakozwe n'amaraso ya Kristo bigomba gushyirwa ku bugingo. Ntitugomba kwizera ko yapfiriye isi gusa, ahubwo dukwiriye kwizera ko yadupfiriye, umuntu wese ku giti cye. Ukuri kw'igitambo cya Kristo gikuraho ibyaha tugomba kukugira ukwacu bwite." - Ellen G. White, Abakurambere n'Abahanuzi, p. 223 (2016).

Muri iki gihe, imiryango y'Abayahudi iri hirya no hino ku isi igitsimbaraye ku mihango yo kwizihiza Ukuvanwa kwabo mu Misiri, Pasika.Bafite icyo bita "Passover Seder", bisobanuye gahunda ikurikizwa mu iyizihizwa ryo Kuvanwa kwabo mu gihugu cya Misiri, aho muri uwo muhango basubiramo ibyabaye muri icyo gihe, barangiza bakishimana basangira ifunguro ridasanzwe nk'umuryango, ifunguro riba ryaragenewe uwo muhango. Igitangaje ni uko ibyo byakozwe kuva icyo gihe cya kera kugeza n'ubu bigikorwa. Uretse Isabato y'Umunsi wa Karindwi, ari yo Abayahudi bakomeje gutsimbarara ku muco wabo baruhuka, na yo yariho no muri icyo gihe cya kera.

IBIBAZO:

Ni mu buhe buryo twakumva "ukutabogama" k'Umwami Imana mu kwica abana b'imfura bo mu Misiri, abenshi muri bo mu kuri bari "inzirakarengane"? Ni mu buhe buryo ibyo dushobora kubihuza n'ukuri gukomeye k'urukundo rw'Imana? Ongera utekereze no ku kibazo cy'umwuzure. Ibyo wabisobanukirwa ute?

Ni ubuhe busobanuro bw'ikigereranyo kivuga ko abizera Yesu batwikiriwe n'amaraso Ye kandi ko ayo maraso abezaho ibyaha byabo byose?

Soma aya magambo akurikira: "Abayoboke ba Kristo bagomba kuba basangiye imibereho na we. Bagomba kwakira Ijambo ry'Imana rikabajyamo kugira ngo rizahinduke imbaraga iranga imibereho n'ibikorwa. Kubw'imbaraga ya Kristo, bagomba guhinduka bagasa na we, ndetse bakagaragaza imico y'Imana. Bagomba kurya umubiri bakanywa n'amaraso y'Umwana w'Imana, bitaba bityo bakaba nta bugingo bafite muri bo. Umwuka warangaga Kristo ndetse n'ibikorwa bye ni byo bigomba guhinduka umwuka n'ibikorwa biranga abigishwa be." - Ellen G. White, Abakurambere n'Abahanuzi , p. 223 (2016). Ni mu buhe buryo twakwemerera Kristo agakorera muri twe ibi dusomye?

cover Qtr III Eng

Waba Ufite Ikibazo Cg Inyunganizi? Twandikire Ubutumwa bugufi hano hasi!

    1 comments

  • | August 2, 2025 at 3:41 pm

    Imana idushoboze kumbwira no kumenya Amahitamo Meza Imana idushakaho

    Iyi gahunda igumeho ni nziza rwose

    Uwiteka ahire Ababigiramo uruhare bose

Tanga Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *