1 “Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere. 2 Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi: iyaba adahari mba mbabwiye, kuko ngiye kubategurira ahanyu. 3 Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo.
Yohana 14:1-3
Niba mwagize ikibazo cyangwa igitekerezo, twandikire hano hasi!
8 comments
Nukuri Ijambo ryImana riramfashije urakoze pr
byiza cyane guhangayika nibyo bifite ubuzima bwacu muriyi munsi gusa dusabe mwuka w,Imana abidufashemo gufata umwanzuro amahoro masa aturuka kumana gusa
arko uvuze kumadeni byo numva birenze ibindi abantu bimana dusigaye turi bakaryamyenda ngo nzaba nishura
IKIBAZO
umugabo umwe w,umwizera yari afitiye mugenziwe ideni maze azagupfa atarishura arko umwana asezerano azishura amadeni ise agiye arimo asenga Imana avuga yatuza akanwa ke ATI:mana mpa akazi mbone icyo kwishura ideni papa yasize nzagushima ngarura icyacumi maze Imana imuha amafaranga ahinganye nideni yaberagamo wamugabo.
nonese uyumwana arabanza akureho icyacumi?
nonese ko araba ayaciyemo kabiri bizagenda bite?
•
Abaye yizera Imana, akizera ko ariyo idusaba Kuyigarurira 1/10, akizera ko ariyo imuhaye ayo mafranga yo kwishyura, akaba ari umuntu Uzi gushima, ntacyamubuza kugarura 1/10 kuko n’ubundi iyo itamuha ubwo bwishyu ntaho yari kurega. Iyamuhaye ubwishyu bungana butyo ntiyabura kumuha asimbura 1/10 yatanze.
urakoze cyane paster igisubizo umpaye uramutse udakiranutse muri kumigisha Imana yagujaye ubwo ntayindi wasaba kuko nasomye mugitabo Inama zigirwa itorero nsangako iyo udanze icyami ubayemo amade2 Kandi mwijuru uzitwa karyamyenda banzuye havugako ntabwami ntamugabane afite mubikari byo mwijuru
Ndagira ngo mfate uyumwanya nshimira cyane Pr Daniel Sinamenye kuri ikicyigisho cyiza cyane kandi koko gifitanye isano n’ubuzima bwacu bwa burimunsi bityo rero ndagira ngo nshishikarize abantu bose kongera kureba kuri Yesu kuko niwe utajya ahangayika ,kuko buriwese afite ikintu kimuhangayikishije umukire ndetse n’umukene,uwize cg atarize,usenga cg udasenga ,umurwayi cg umuzima ,ubyaye cg utabyaye afite umuhangayiko.
Buri wese agerwaho n’umuhangayiko!
Imana idufashe kubana na Yo mu izina rya Yesu!
Mu kuri Imana Ibahe umugisha.
Isi yusuye ibidutera guhangayika gusa.Ariko Dufite impamvu yo kutiheba kubw’Isezerano ry’umwami wacu ry’Uko mu biturushya byose Izabana natwe.
Murakoze cyane kubwiri jambo mutugezejeho riri kutwibutsa Yuko hanyuma yumuhangayiko Imana iri bugufi bwacu Kandi ugutwikwe namasoye bitegeye abakiranutsi bamutakiye maze ankure mumutima ubwoba bwimibereho butuma mwizara igice andememo umutima wihangana
Imana ninziza ihebyose mukomere muduhugure pr kd Imana ikugwirize impano.