Sawuli ajya gushikisha
Ariko Samweli yari yarapfuye, Abisirayeli bose baramuririra bamuhamba mu mudugudu we i Rama. Kandi Sawuli yari yaraciye abahanzweho n’imyuka mibi n’abashitsi muri icyo gihugu. 4 Bukeye Abafilisitiya baraterana, baraza bagerereza i Shunemu. Sawuli na we ateranya Abisirayeli bose, bagerereza i Gilibowa. 5 Sawuli arabutswe ingabo z’Abafilisitiya aratinya, umutima we urakuka cyane. 6 Sawuli aherako agisha Uwiteka inama, Uwiteka ntiyagira icyo amusubiza haba mu nzozi, haba na Urimu, haba n’abahanuzi. 7 Sawuli aherako abwira abagaragu be ati “Nimunshakire umushitsikazi njye kumushikisha.” Abagaragu be baramusubiza bati “Hariho umushitsikazi kuri Endori.” 8 Nuko Sawuli ariyoberanya yambara indi myambaro, ajyana n’abagabo babiri bajya kuri uwo mushitsikazi nijoro. Maze Sawuli aramubwira ati “Ndakwinginze, nshikishiriza umwuka uguhanzeho unzurire uwo nkubwira.”
1 Samuel 28:3-8
Niba mwagize ikibazo cyangwa igitekerezo, twandikire hano hasi!