Ibya Zakayo
Yesu agera i Yeriko, arahanyura. 2 Nuko hariho umuntu witwaga Zakayo, yari umukoresha w’ikoro mukuru kandi yari umutunzi. 3 Ashaka kureba Yesu ngo amenye uko asa, ariko ntiyabibasha kuko abantu bari benshi kandi ari mugufi. 4 Arirukanka ajya imbere, yurira umuvumu ngo amurebe kuko yari agiye kunyuraho. 5 Yesu ahageze arararama aramubwira ati
“Zakayo, ururuka vuba kuko uyu munsi nkwiriye kurara iwawe.”
6 Yururuka vuba amwakira anezerewe. 7 Abantu bose babibonye barabyivovotera bati “Dorere, agiye gucumbika ku munyabyaha!” 8 Maze Zakayo arahaguruka abwira Umwami Yesu ati “Dore Databuja, umugabane wa kabiri w’ibintu byanjye ndawuha abakene, kandi umuntu wese nambuye ndabimuriha kane.” 9 Yesu aramubwira ati
“Uyu munsi agakiza kaje muri iyi nzu, kuko na we ari umwana wa Aburahamu, 10 kandi Umwana w’umuntu yazanywe no gushaka no gukiza icyari cyazimiye.”
Luka 19:1-10
Niba mwagize ikibazo cyangwa igitekerezo, twandikire hano hasi!
2 comments
Muraho Pastor Etienne,dushimiye Imana ku bw’ibi byigisho mutugejejeho.ikibazo bizajya bitambuka ryari ngo tujye tubitega amatwi?
Isabato nziza. Ibi byigisho byatambukaga kuwa gatatu (Tuesday/Mardi) no kuwa gatanu (Thursday/Jeudi). Iyo gahunda izakomeza kugeza mu kwa 12/2024, guhera mu kwa 1/2025 tuzaba dufite gahunda nshya iteye itya:
1. Kuwa gatatu ( Tuesday/Mardi): Icyigisho cy’umuryango.
2. Kuwa gatanu (Thursday/Jeudi): Icyigisho cy’ubuzima
3. Ku Isabato (Saturday/Samedi): Incamake y’ibyigisho by’ishuri ryo ku isabato, ikibwirizwa cy’umwana n’ikibwirozwa cy’umuntu mukuru.