Agaciro k' Umwambaro

Cyateguwe na Pr: Etienne Ahimana

Ivugabutumwa 01 Gicurasi, 2024

Inzoka yoshya Eva

Inzoka yarushaga uburiganya inyamaswa zo mu ishyamba zose, Uwiteka Imana yaremye. Ibaza uwo mugore iti “Ni ukuri koko Imana yaravuze iti ‘Ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi’?”

Uwo mugore arayisubiza ati “Imbuto z’ibiti byo muri iyi ngobyi twemererwa kuzirya, keretse imbuto z’igiti kiri hagati y’ingobyi ni zo Imana yatubwiye iti ‘Ntimuzazirye, ntimuzazikoreho, mutazapfa.’ ”

Iyo nzoka ibwira umugore, iti “Gupfa ntimuzapfa, kuko Imana izi yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza mugahindurwa nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.”

Uwo mugore abonye yuko icyo giti gifite ibyokurya byiza, kandi ko ari icy’igikundiro, kandi ko ari icyo kwifuriza kumenyesha umuntu ubwenge, asoroma ku mbuto zacyo, arazirya, ahaho n’umugabo we wari kumwe na we, arazirya. Amaso yabo bombi arahweza, bamenya yuko bambaye ubusa, badoda ibibabi by’imitini, biremeramo ibicocero.

Niba mwagize ikibazo cyangwa igitekerezo, twandikire hano hasi!

Tanga Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *