Uburyo bwo gutwara intwaro z’Imana
11 Mwambare intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani. 12 Kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru. 13 Nuko rero mutware intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose mubashe guhagarara mudatsinzwe. 14 Muhagarare mushikamye mukenyeye ukuri, mwambaye gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza, 15 mukwese inkweto, ari zo butumwa bwiza bw’amahoro bubiteguza, 16 kandi ikigeretse kuri byose mutware kwizera nk’ingabo, ari ko muzashoboza kuzimisha imyambi ya wa mubi yose yaka umuriro. 17 Mwakire agakiza kabe ingofero, mwakire n’inkota y’Umwuka ari yo Jambo ry’Imana, 18 musengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga, kandi ku bw’ibyo mugumye rwose kuba maso, musabire abera bose.
Abefeso 6:11-18
Niba mwagize ikibazo cyangwa igitekerezo, twandikire hano hasi!
2 comments
Imana ibahe umugisha pastor! Mfite igitekereze yuko bishobotse mwazinjiza ni abandi batari abapasitori gusa , like church’ELDERS, paster’s kid , ni abandi bafite iyi mpano yo kwamamaza ubutumwa bwiza.Ntekereza yuko byazatanga umusaruro ushimishije . Ikindi muzadufashe tubone paster’s kid group kuko ducyeneye yuko natwe dukora umurimo mugari mugihe gisa niki
Pr Etienne Uwiteka aguhe umugisha rwose ndakwibuka mungando za JA duherutsemo muri ESPAN MUGONERO ijwi ryawe ryarangiranga nkirya Yohana umubatiza,tugeze mugihe rwose Aho abantu dukeneye kwita kumwambaro (akaboko k’iburyo k’Uwiteka) ibibyigisho biradufasha cyane, twifuzako ,biramutae bishoboka hazakorwa files yibimaze gukorwa bigashyirwa ahantu runaka kuburyo twabiha abantu badashoboye kugera kuri internet cyane mubizera b’itorero n’abatari abizera Murakoze !
Imana iduhe ku rwanirira ishyaka umurimo wImana ,mwuka atwambike umwambaro w’urugamba.
Ikibazo: mbese Dawidi ko yanze umwambaro yarahawe umwambaro wa sauli akawanga Kandi souli yarimitswe n’uwiteka,agakoresha Uwe,ese umwambaro we waruhagije ngo atsinde? Ese umwambaro we hari aho uhuriye n’umwambaro w’Imana?
More thanks to Pr Edson for share God bless you!