Ahari kuwa 03/07/2026 aho ishuri ry’incuke El Paso (El Paso Adventist Elementary school) ryizihije umunsi mukuru wo gusoza umwaka w’amashuri 2025-2026 no gusoza umwaka w’incuke.
El Paso ni ikigo cy’ishuri ry’inshuke n’amashuri abanza cy’itorero ry’Abadventiste b’umunsi wa karndwi giherereye mu mu karere ka Nyagatare, umurenge wa Nyagatare mu mudugudu wa Barija A.
Iri shuri ryatangiye mu mwaka 2024-2025 ritangirana imyaka 3 y’incuke n’umwaka umwe w’amashuri abanza. Kuri ubu bakaba bafite imyaka 3 y’incuke n’imyaka 4 y’amashuri abanza.
Uyu munsi mukuru watangijwe n’umutambagiro w’abanyeshuri, abarimu na bamwe mu babyeyi babo aho bazengurutse mu mujyi wa Nyagatare mu ngendo nziza, impuzankano yabo ibereye ijisho barangajwe imbere na band Musical.
Nyuma y’urwo rugendo, Ibirori byabimburiwe n’isengesho ryayobowe na Pastoro Nsengiyumva Faustin. Nyuma, abanyeshuri bo mu myaka yose bagaragaje ubumenyi butandukanye binyuze mu mikino n’imivugo.
Hatanzwemo amagambo ku bayobozi batandukanye yabimburiwe n’umuyobozi w’ishuri IRANZI Joy watanze ikaze ku batumirwa, akurikirwa n’umukuru w’abyeyi Gatanazi Emmanuel washimiye ishuri n’ubuyobozi bw’itorero ku burere batanga,
hakurikiraho umuyobozi wa Field y’amajyaruguru y’uburasirazuba bw’u Rwanda wibukije amateka y’ishuri, ashimira ababyeyi bahisemo ku harerera kandi yibutsa inkingi umurimo w’itorero ry’Abadventiste wubakiyeho arizo:
Ivugabutumwa, Uburezi n’ubuzima. Yasoje aha umwanya umunyamaba nganshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagatare, nawe yashimiye ishuri, ababyeyi n’ubuyobozi bw’itorero kandi anizeza ubufatanye. Imihango yasojwe no gukata keke byakurikiwe n’ubusabane ku baje mu birori bose.
Amafoto