Bene Rekabu banga kuva ku isezerano rya basekuruza

Cyateguwe na Manishimwe Gabriel

Ivugabutumwa 21 KAMENA, 2024

Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka ku ngoma ya Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w’u Buyuda riti “Jya mu muryango w’Abarekabu uvugane na bo kandi ubazane mu nzu y’Uwiteka, mu cyumba kimwe cyo muri yo maze ubahe vino banywe.”

Nuko nzana na Yāzaniya mwene Yeremiya, mwene Habaziniya na bene se, n’abahungu be bose n’umuryango wose w’Abarekabu, mbazana mu nzu y’Uwiteka mu cyumba cya bene Hanāni mwene Igidaliya umuntu w’Imana, cyari gihereranye n’icyumba cy’ibikomangoma kiri hejuru y’icyumba cya Māseya mwene Shalumu, umunyagihe. Maze ntereka imbere y’abahungu b’umuryango w’Abarekabu ibicuma byuzuyemo vino hamwe n’ibikombe, ndababwira nti “Nimunywe vino.”

Ariko barahakana bati “Ntituyinywa kuko Yonadabu mwene Rekabu sogokuruza wacu yadutegetse ati ‘Ntimuzanywe vino, ari mwe cyangwa abana banyu iteka ryose. Kandi ntimuzubake n’amazu, ntimuzabibe imbuto habe no gutera inzabibu cyangwa kuzigira, ahubwo muzaba mu mahema iminsi yoze muzaba muriho, kugira ngo mumare iminsi myinshi mu gihugu mwimukiyemo.’ Natwe twumviye itegeko rya Yonadabu mwene Rekabu, sogokuruza wacu ry’ibyo yadutegetse byose, kugira ngo tutanywa vino mu minsi yose, twese n’abagore bacu n’abahungu bacu n’abakobwa bacu, ntitwiyubakire n’amazu yo kubamo. Nuko nta nzabibu tugira nta n’imirima habe n’imbuto, 10 ahubwo tuba mu mahema tukumvira tugakora ibyo sogokuruza wacu Yonadabu yadutegetse byose. 11 Ariko igihe Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yateraga iki gihugu twaravuze tuti ‘Nimuze tujye i Yerusalemu duhunge ingabo z’Abakaludaya, duhinge n’ingabo z’Abasiriya.’ Ni cyo gituma dutuye i Yerusalemu.”

17 Ni cyo gituma Uwiteka Imana Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo ‘Dore ngiye guteza u Buyuda n’abatuye i Yerusalemu bose ibyago byose nabavuzeho, kuko navuganaga na bo ntibanyumvire, kandi nabahamagara ntibitabe.’ ”

18 Maze Yeremiya abwira ab’umuryango w’Abarekabu ati “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga, ngo kuko mwumviye itegeko rya sogokuruza wanyu Yonadabu, mugakomeza amategeko ye yose kandi mugakora ibyo yabategetse byose, 19 ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo ‘Ntabwo Yonadabu mwene Rekabu azabura umwana wo kunkorera iteka ryose.’ ”

Niba mwagize ikibazo cyangwa igitekerezo, twandikire hano hasi!

    1 comments

  • | June 21, 2024 at 10:52 am

    Mbega weee aba bantu batubere urugero baratangaje peuh! Natwe twemera amategeko y’Imana ihoraho yacu

Tanga Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *